Ubushakashatsi mu Bumenyi Nyamuntu n’Imibanire y’Abantu

This document was uploaded by one of our users. The uploader already confirmed that they had the permission to publish it. If you are author/publisher or own the copyright of this documents, please report to us by using this DMCA report form.

Simply click on the Download Book button.

Yes, Book downloads on Ebookily are 100% Free.

Sometimes the book is free on Amazon As well, so go ahead and hit "Search on Amazon"

Mu bihugu byakataje mu majyambere, usanga ubushakashatsi ari itara rimurikira ibikorwa by’amajyambere kandi bukaba n’umuyoboro w’iterambere rirambye haba mu bukungu, ubumenyi n’ikoranabuhanga, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere y’igihugu, umutekano n’ibindi. Kuba abashakashatsi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyamberere badakoresha cyane indimi zabo kavukire mu gukora ubushakashatsi no mu guhererekanya n’abandi ubumenyi bwavumbuwe hirya no hino ku isi bishobora kuba biri ku isonga mu bibangamira iterambere rirambye, ryihuta kandi rigera kuri benshi. Gukoresha ururimi abenegihugu bahuriyeho mu nzego zose – abashakashatsi, abanyeshuri n’abarimu, abafata ibyemezo, abaturage n’abandi bakenera ubushakashatsi cyangwa ibyabuvuyemo – bishobora gutuma hahangwa ubumenyi bwegereye abagenerwabikorwa, bakabugira ubwabo, bakabusangira kandi bakabusigasira. Ngicyo icyatumwe twandika iki gitabo mu Kinyarwanda. Tugamije kuzamura ireme ry’ubushakashatsi mu bumenyi nyamuntu n’imibanire y’abantu. Tugamije kandi kwimakaza ubwumvane hagati y’abafatanyabikorwa bose haba mu gutegura umushinga w’ubushakashatsi, kuwushyira mu bikorwa, gusesengura, kugenzura ndetse no gusuzuma uko ubushakashatsi bwagenze n’umusaruro bwatanze.

Author(s): Evode Mukama; Laurent Nkusi
Edition: eBook
Publisher: African Minds
Year: 2019

Language: Kinyarwanda / Ikinyarwanda
City: Cape Town